ZIMBABWE: NYUMA Y’IMINSI ITANU ABANA N’INTARE, UMWANA W’IMYAKA 7 YAZIROKOTSE

Amakuru Ibidukikije

Uyu mwana yitwa Tinotenda Pundu, atuye mu gace k’Amajyaruguru ko mu gihugu cya Zimbabwe, hafi ya Pariki y’Igihugu Matusadona, ariyo yaramazemo iminsi itanu yaraburiye irengero, abana n’intare.

Ni Pariki, utapfa kwinjiramo uko wishakiye kuko izwi kubamo inyamaswa nyishi z’inkazi zirimo intare, ingwe, imbogo, inzovu ndetse n’imvubu n’ingona kuko inyuramo Ikiyaga cyitwa Kariba.

Imana yamuciriye akanzu

Iyi nkuru y’uyu mwana w’imyaka 7, iri mu zacicikanye mu bitangazamakuru mpuzamahanga binyuranye iki cyumweru kuko yafashwe nk’igitangaza kuba akiriho atariwe n’izo ntare aho yaje kuboneka mu birometero 45 mu ishyamba hagati akiri muzima nyuma y’iminsi myishi ashakishwa.

Ibitangazamakuru dukesha iyi nkuru bivuga ko uyu mwana Tinotenda kugira ngo izi ntare n’ingwe zitamurya yagiye yihisha mu bisate by’amabuye manini y’ibitare aho yararaga, akabona buracyeye, bukongera bukira ku bw’amahirwe kugeza bamubonye nta nyamaswa y’inkazi igize icyo imutwara.

Basanze akiri muzima nyuma y’iminsi itanu abana n’intare

Gusa ngo yari yazahaye, afite intege nke n’ubwo yegeragezaga kurya imbuto zo mu ishyamba kugira ngo aticwa n’inzara ndetse agacukura ku nkombe z’umugezi kugira ngo abone amazi amuramira ataguye umwuma.

Abaturage muri icyo gihugu cya Zimbabwe, inzego z’ubuyobozi ndetse n’abakozi b’iyo Pariki y’Igihugu ya Matusadona, bemeza ko kubona uyu mwana byabanje kubagora. Gusa ngo n’ubwo imvura yagwaga ngo niyo yabafashije kumubona kubera ibimenyetso by’ibirenge bye aho yagendaga anyura, bituma bemenya agace aherereyemo babona bamugezeho.

Inzovu zo muri iyo Pariki

Uyu mwana, yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho n’ubwo nta gikomere na kimwe yarafite cyo ku mubiri we cyo kuba yaba yarakomerekejwe n’izo nyamaswa z’inkazi zituye muri Pariki y’Igihugu ya Matusadona ifite ubuso bwa 1470 km², ibarizwa muri Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *