UMUSHUMBA MUKURU WA GATORIKA KU ISI YAPFUYE.

Amakuru Iyobokamana

Ku myaka ye 88 y’amavuko, Papa François, umushumba mukuru w’idini rya Gatorika ku isi nta kibarizwa ku isi y’abazima.

Amakuru y’urupfu rwe yatangiye gucicikana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nyuma yaho Vatican yari imaze gutangaza iyo nkuru y’akababaro.

Bavandimwe, n’agahinda kenshi, tubabajwe no kubabikira urupfu rwa Nyirubutungane Papa François muri iki gitondo cyo ku wa mbere_ nk’uko byatangajwe na Cardinal Kevin Farrell kuri television ya Vatican.

Ni nyuma y’igihe kinini Papa François yaramaze yivuza indwara y’ubuhumekero yamuzahaje ariko bikanga bikaba iby’ubusa ari nayo imuhitanye n’ubwo bivugwa ko yaranafite uruhurirane rw’izindi ndwara zari zibangamiye ubuzima bwe.

Ibi ariko ngo nti byamubujije kuzuza inshingano ze n’ubwo yabaga agendera ku kagari, agaragara m’uruhame asoma misa imbere y’imbaga y’abemeramana, yishingikirije inkoni n’utumwa tumufasha kumva.

Ibibazo by’ubuzima yarafite, ntibyamubujije na none gukora ingendo z’akazi hirya no hino ku isi, ashishikajwe n’amahoro mu bihugu birimo intambara, dore ko yanageze mu gihugu cya Congo Kinshasa mu mwaka wa 2023 mungendo zigera kuri eshanu yakoreye k’umugabane w’Afurika.

Iyi nkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Papa François, yababaje, abakiristu benshi ba gatorika ku isi. Bamwe bamwibukira ku kwicisha bugufi no guteka amatwi abantu bose barimo abakene n’abatishoboye.

M’ubutumwa bw’akababaro, bimwe mu bihugu bya mwibukiyeho,  bifata m’umugongo kiliziya gatorika, ni umutima yagiraga wo guharanira amahoro n’ubutabera; guhangana n’imihindagurikire y’ibihe; kwamagana akarengane n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose…

Igihugu cya Espagne, cyo cyagenye iminsi itatu y’ikiriyo nk’uko byatangajwe na Bolaños Felix, Minisitiri w’ubutabera muri icyo gihugu.

Mu mwaka wa 2013 nibwo Papa François, yahawe inkoni y’ubushumba bwa Kiliziya Gatorika ku Isi yose.

Abagore b’Abapadiri

Ibihe bitamworoheye mu ivugururwa ry’imyemerere gatorika haba ku kibazo cy’uburenganzira bwa abaryamana bahuje ibitsina; ikibazo cya bamwe mu ba padiri bifuza gushaka abagore; abapadiri bagiye bavugwaho gusambanya abana ku ngufu; ikibazo cy’uburinganire ku bagore bifuza kuba abapadiri n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *