Iyo n’imwe mu nama y’ingenzi igirwa abashakanye yo kudacana inyuma hagati yabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya virus itera sida no kubaka urugo rutekanye rutarimo amakimbirane kandi rurangwamo ituze n’icyizere byo shingiro ry’umuryango uhamye.
Ni mu gihe bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu baganiriye n’ikinyamakuru ingobyi.com bahamya ko ikibazo cyo gucana inyuma kuri bamwe mu bashakanye uretse gusenya urugo gishobora gutanga icyuho ku kwandura virus itera sida mu gihe umwe muribo aranzwe n’imyitwarite itari myiza irimo irari imutera gusambana n’uwo barashakanye.
Mugiraneza Jeanne utuye mu mujyi wa Gisenyi ati ” biragoye kubyumva no kubyakira mu gihe mugenzi wanjye yaba ankururiye kabutindi cy’icyo cyorezo kandi jye narakoze ibishoboka byose ngo nkomeze sigasire urukundo kuri mugenzi wanjye ariko we akaca inyuma agasambana”
Hari n’abavuze ko hari imiryango bazi yahuye n’icyo kibazo kugera n’ubwo umwe mu bashakanye ahitamo gutandukana na mugenzi we kubera kitihanganira amakimbirane yakomotse ku gucana inyuma no gushinjana kwanduzanya virus itera sida ” ibyo ngo byagize ingaruka mbi kur’urwo rugo uretse k’ubuzima bwabo n’imibereho yabo yatangiye kugenda icumbagira kuko abana batangiye guhura n’ubuzima bubi burimo kubura urukundo rwa kibyeyi, uburere buboneye n’indangagaciro z’umuryango mwiza”
*UBUDAHEMUKA MU MURYANGO, IMWE MU NGAMBA ZO GUHANGANA NA SIDA*
Iyo n’imwe mu nama y’ingenzi igirwa abashakanye yo kudacana inyuma hagati yabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya virus itera sida ndetse no kurushaho kubaka umuryango utekanye, utarimo amakimbirane kandi urangwamo n’icyizere
KUDACANA INYUMA KW’ABASHAKANYE IMWE MU NGAMBA ZO GUHANGANA NA SIDA
Abashakanye basabwe kwimakaza indangagaciro y’ubudahemuka birinda gucana inyuma mu rwego rwo VIRUS SIDA
KUDACANA INYUMA KW’ABASHAKANYE IMWE MU NGAMBA ZO GUHANGANA NA SIDA
Abashakanye basabwe kwimakaza indangagaciro y’ubudahemuka birinda gucana inyuma mu rwego rwo