Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya congo Joseph Kabila yambariye urugamba rwo kubohora igihugu.
Kabila yatangaje ko yiteguye gusubira kuyobora Congo akagaruka ku butegetsi.

Ni nyuma yaho kuri X yemeza ko igihugu cyasubiye irudubi kubera ubutegetsi bubi, bw’igitugu, butonesha, byamunzwe na ruswa n’amacakubili bw’uwamusimbuye Felix Tshisekedi yimakaje.
Kabila, yakomeje asobanura ko igihe kigeze ngo abanyecongo bakurwe muri iryo curaburindi agira ati:
” Si nakomeza kurebera niyo mpamvu tangaje ku mugaragaro kongera gusubirana inshingano nyamukuru zo kuba Umuyobozi w’ikirenga w’ Igihugu cya Congo ngamije kurengera umunyecongo wese aho ari nta mvangura iryo ariryo ryose”.
Kabila yakomeje avuga ko intego ze zizaba izo gukemeza kurengera ubusugire bw’igihugu kandi arengera n’umutungo ku bw’inyungu z’abaturage.
Joseph Kabila yibukije Abanyecongo imbaraga zo gushyira hamwe ku bw’icyerekezo cyiza cyubaka ituze, umutekano n’amahoro birambye mu gihugu.
Ni nyuma yaho, ubushinjacyaha mu rukiko rukuru rwa Gisirikare muri Congo rumusabiye igihano cy’urupfu bumushinja icyaha cy’ubugambanyi, gukorana n’ihuriro rya AFC M23 ryarahiriye guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Felix Tshisekedi.

Bamwe mu banyamategeko muri aka karere k’ibiyaga bigari basanga Joseph Kabila nta yandi mahitamo afite kuri urwo rwobo Leta ya Kinshasa ishaka kumucukurira uretse kwambarira urugamba akinjira ishyamba kimwe n’abandi barimo AFC/M23 bagafatanya guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bita ubw’igitugu.